Song picture
Kuva ku isi
Comment Share
Free download
Artist picture
Rwandan conscious music
Benjamin Byiringiro uzwi nka Ben B the Brave ni umuraperi w’umunyarwanda, umwanditsi w’indirimbo, n’umuhanzi mu bubyutse bw’umutimanama mu njyana ya Hip hop (conscious music). Yavutse ku itariki 05 Werurwe 1995 kuri Pierre Celestin SIMUGOMWA na Laurence NYIRAMINANI. Ni uwa gatatu ma bana bane. Uretse gukunda kumva indirimbo zitandukanye kuri radiyo akiri umwana, Ben B yatangiye kuririmba yiga mu mashuri abanza aho yabarizwaga mu matsinda atandukanye nka Club anti Sida. Ubwo yari ari mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye muri College Saint Jean Nyarusange nibwo yatangiye kwiyandikira indirimbo ze maze zikundwa cyane n’abanyeshuri ndetse n’abayobozi bituma abikomeza. Yatsinze amarushanwa atandukanye ahagarariye ibigo yigagaho kuko yakomereje icyiciro cyisumbuye muri Ecole Secondaire Saint Joseph Karuganda, kugeza ubwo yajyaga muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda i Butare ari naho yamenyekniye cyane. Ben B wemera ko Eminem ariwe muraperi w’ibihe byose ku isi ngo anamwigiraho byinshi muri Rap cyane cyane mu buryo bwo gukurikiranya amagambo ndetse no kujyana n’injyana mu buryo bwuzuye. Nyuma yo gushyira hanze indirimbo ze nka: “Kuva ku isi”, “Umukono”, yagiye agaragara mu bitaramo bitandukanye byabereye muri Grand Auditorium ya kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye arinako ashimangira ubuhanga bwe mu njyana y Hip hop. Yagiye agaragaza ubudasa kandi binyuze mu marushanwa azwi mu gihugu nka AFRIFAME VOX Season 1 na I CAN BE YOUR VOICE. Mu buzima bwe busanzwe akunda gukora ibintu bishya, kwerera imbuto abandi. Yarangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri Kaminuza y’uRwanda i Huye mu ishami ry’Igenamigambi ry’imijyi (Urban and Regional Planning).
Song Info
Charts
Peak #406
Peak in subgenre #239
Author
Ben B the Brave
Uploaded
December 23, 2015
Track Files
MP3
MP3 4.2 MB 160 kbps 3:41
Lyrics
Nimvuga ko aribyo ntekereje Uvuge ko aribyo bikwiye BEN B CHORUS: Uravuka ukaba mubi ukiri muto Ntunarambe ugapfa ugikenewe Byabaye twiberagaho mumutuzo Amahoro adushoka ku birenge Tukarwanya ishavu maze tugatuza Guhera ubwo umunezero ukadusanga Kuva ku isi iyaba bitabagaho Iteka tukabana n’abaduturukaho Kuva ku isi iyaba bitabagaho Iteka tukabana n’abadukomokaho 1.Ninde washaje agapfa adasebeje izina rye Ninde wakuze adakoze ku biryo ngo abirye Ninde wageze iyo agana atarahura n’urupfu Ninde wavuze ukuri ntibizamutere isepfu Twe tuvuka turi beza tugahindurwa n’ubuzima Icyari amashereka kigasimburwamo umutsima Umusaruro w’umurima Abazi imana iteka duhora dushakisha ticket Ngo tugire equilible iteka nk’abaryi b’amateke Bamwe bakura babwira abamama babo GATI Abandi bati mama ndashaka BUMBATI Nyara, Iherezo ni rimwe Icyanga ubuzima kiza inyuma nka nyiramwe B – E – L – Y – S - E Senior one Ndakwibuka uburyo wahamagawemo Wari ukiri muto mugihe cyo gufata amasomo Kuri table one narakubonaga Hanze mukigare narakumvaga Hashize iminsi nyagasani araguhamagara Kubwibyo rugira aguhe iruhuko ridashira 2. Ibinyejana birashira hakisukamo ibindi Ikindi n’ijwi riragara nk’uri mukibindi Abiyemezi babi bagaseka abo batindi Biyita abazungu bambaye amadarubindi Reka nkugire inama nkubwire icyo ugomba kumenya Tegura imbere heza batanga kukwereka inyinya Ukagira agahinda kavanze n’umujinya Unyite imbwa unyite icyo ushaka simpita mba cyo Gusa rugira amfashe gukorera mu mucyo Impamvu yabyo ni kamere ni uko iteye ni uko Iyo uri mubakire wikekaho uwo munuko Umuturanyi w’ibyaro; akumaraho urubyaro Abo ubitsa amabanga aribo ducuma tw’amagambo Dukunda ibyaha kandi dutinya umuriro Twe twamaze kumenya ko ntakeza k’iyisi Uyu munsi urishima ejo ukajombwa n‘igikwasi Wowe korera imana uzibonere ubwo bugingo Aho kwihisha murubingo munsi y’umukingo Ntuzabe nk’agatebo bayoreramo ibishingwe Uzapfe nk’umugabo ntuzanicwe n’umurengwe Kuva ku isi iyaba bitabagaho Iteka tukabana n’abaduturukaho Kuva ku isi iyaba bitabagaho Iteka tukabana n’abadukomokaho
Comments
Please sign up or log in to post a comment.